Amateka ya Gisembe n’uko irushanwa riri gutegurwa

Basket

Gisembe ni muntu ki?

Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe,witirirwa irushanwa ryo kwibuka abakinnyi,abatoza,abasifuzi n’abakunzi ba basketball yari umukinnyi w’igihangange mu ikipe ya Espoir.

Gisembe yavutse mu mwaka w’i 1961,yarangwaga n’urwenya kuko aho yabaga ari mu bandi bakinnyi hahoranaga morale.

Gisembe wari ufite uburebure burenze metero 2,mu kibuga yari umupivo (pivot),ntiyafatikaga kuko yari afite amacenga yihariye nka tourne-tirs na shoot mi-distance akoreshwa muri basketball.

Ntarugera wakundaga,akanitangira umukino wa basketball, yatangiriye mu ikipe ya RAFIKI mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’i 1978,yerekeza mu ikipe ya Espoir mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’i 1980.

Kubw’ubuhanga bagenzi be bamubonagamo n’ikizere bamugiriraga,byatumaga mu makipe yose akinnyemo agirwa umuyobozi w’abandi bakinnyi (captain).

Nyuma y’imyaka ibiri gusa akinira Espoir,yatwaye igikombe cya shampiyona.

Yakiniye ikipe y’igihugu ya basketball kenshi,amarana n’ikipe ya Espoir imyaka 15.

Gukunda no gukina umukino wa basketball ntibyamubuzaga no gukora indi mirimo kuko yakoraga muri MINITRAP.

Ubwo abatutsi bicwaga muri Jenoside nawe yarahizwe,yihisha mu baturanyi,abamuhigaga bamubona tariki ya 29 Nyakanga 1994.

N’ubwo itariki yiciweho itazwi,bivugwa ko yishwe mbere gato y’uko Kigali ifatwa.

Yarinze apfa akiri umukinnyi wa Espoir,yasize abana batatu (abakobwa babiri n’umuhungu umwe wakiniye Espoir BBC).

Kubw’ibigwi bye muri basketball,ikipe ya Espoir ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda FERWABA,itegura irushanwa ngarukamwaka ryitwa “Tournoi Memorial Gisembe”.

Irushanwa ryatangiye mu mwaka w’i 1996,riba mu rwego rwo kwibuka abakinnyi,abatoza,abasifuzi n’abakunzi ba basketball bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,aho muri uyu mwaka rizaba ku nshuro ya 17.

Mu bakinnyi bazwi 26 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi,18 bari ab’ikipe ya Espoir,ari nayo yatangije basketball mu Rwanda.

Ku bakinnyi 26,hiyongeraho umutoza n’umunyamuryango w’imena uri mu bashinze Espoir BBC mu mwaka w’i 1963,nabo bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Abakinnyi bibukwa:

Espoir BBC

1.NTARUGERA Emmanuel (GISEMBE)

2.RUGAMBA Gustave (yari n’umubitsi w’ikipe)

3.RUTAGENGWA Aimable (MAHINA)

4.RUBINGISA Emmanuel (Mbingisa)

5.KABEHO Augustin (TUTU)

6.MUNYANEZA Olivier (TOTO)

7.MUTIJIMA Théogène (RIYANGA)

8.MURENZI Jean Marie Vianey

9.HITIMANA Nice

10.TWAGIRAMUNGU Félix (RUKOKOMA)

11.MUTAREMA Védaste

12.MUKOTANYI Désiré

13.RUTAGENGWA Jean Bosco

14.KAMANZI(Majoro)

15.MUNYAWERA Raymond

16.GATERA Yves

17.NYIRINKWAYA Damien (wari Umutoza)

18.KABAYIZA Raymond ( umunyamuryango w’imena wa ESPOIR BBC)

Okapi

19.MUGABOWAKIGERI(Mugabo)

20. RUTERANA

UNR

21.NSHIMIYIMANA Esdras

Minisiteri y’Ubutabera

22.NZAMWITA(Geant)

23.KAMUHANDA Augustin

INKUBA

24.RUTARE Pierre

25.KIZIGENZA Emmanuel

26.MUGABO Jean Baptiste

27.MASABO Samson

28.MULINDA Christian

Mugwiza Desire,umuyobozi wa FERWABA yatangaje ko irushanwa rya Memorial Gisembe uyu mwaka rizatangira kuwa 6 Kamena risozwe kuwa 9 Kamena 2013 .

Rizitabirwa n’amakipe ane yo mu Rwanda,azaturuka hanze yo ntaramenyekana.

Ikipe ya CSK niyo ifite igikombe cy’umwaka ushize(2012),naho APR BBC ni yo imaze kugitwara inshuro 8 ari nazo nyinshi (1998, 2002, 2005, 2006, 2007, 2008, 2009,2010).

Espoir BBC iritegura igitwaye inshuro enye gusa (1996, 1999, 2000 no muri 2003.)

Urunani y’i Burundi yatwaye iki gikombe mu mwaka w’i 2001 naho Virunga yo muri Congo igitwara mu mwaka w’i 2004.

Mu bagore ikipe ya APR BBC ni ifite igikombe cy’umwaka ushize.

Fausta Dudu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*


7 + 5 =

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>