Irushanwa ritegurwa na NFF ryo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi rigeze ku mukino wa nyuma

0101

Imikino yo kwibuka yatangiye kuwa 01 Kamena 2013,irimo kugera ku musozo,aho muri weekend yo kuya 01 n’iya 2 Kamena,ku kibuga cya Kicukiro naho habereye irushanwa ryategurwa na NFF ryo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Amakipe yitabiriye iri rushanwa ni George wear FC y’i Kabuga, Sentapisi FC y’i Gahanga,As Kagarama ya Kicukiro na NFF yariteguye.
Dore uko imikino yarangiye:
George wear 3-1 NFF(Abahungu)
NFF 0-2 Excellent Football Center(Abakobwa)
Sentapisi 1-0 As Kagarama(Abahungu)

Iyi mikino yabimburiwe no guha icyubahiri abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’umunota umwe w’ituze.
NFF isanzwe itegura ibikorwa bigamije kwibuka abana muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva mu mwaka w’i 2010.

Iri rushanwa rizasozwa kuwa 9 Kamena 2013 hakinwa imino ya nyuma izahuza NFF vs Excellent FC mu bakobwa na Sentapisi FC vs George wear mu bahungu,hatangwa ibihembo ku batsinze.

Ifoto iri hejuru ni Ndayisaba Fabrice umuyobozi wa NFF,umwaka ushize ubwo NFF yibukaga abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Fausta Dudu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*


3 + = 10

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>