Amateka ya Ballon d’Or

Ballon d'Or

Ballon d’or ihabwa umukinnyi,umutoza n’ikipe bitwaye neza mu mwaka ifite mateka ki?yakomotsehe?,itangwa na FIFA ariko siyo yayitangije.

Iki gihembo cyangwa igikombe cyashyizweho mu mwaka w’1956 na magazine France Football ku bw’igitekerezo cy’abanyamakuru bane b’icyo kinyamakuru Gabriel Hanot, Jacques Ferran, Jacques Goddet na Jacques de Ryswick,bo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Gitangira cyahabwaga abakinnyi b’abanyaburayi gusa (bafite inkomoko ku mugabane w’Ubarayi gusa),mu mwaka w’1995,uburyo gitangwamo bwaje guhinduka,buha uburenganzira abakinnyi bose bakina mu makipe (clubs) y’i Burayi bose bwo guhatanira iki gikombe bitwara neza,aho muri uwo mwaka cyegukanywe n’umwirabura w’umunya Liberiya George Weah(George Manneh Oppong Ousman Weah) wari rutahizamu muri AC Milan.

Byasabye imyaka isaga 51 kugirango iki gihembo cya Ballon d’or kigere no ku bandi bakinnyi badakina ku mugabane w’Uburayi,gihabwe uwarushije abandi ku isi.

Kugeza mu mwaka w’i 2009,urutonde rw’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi rwari rugikorwa n’abanyamakuru batandukanye bakora inkuru z’imikino ku mugabane w’Uburayi gusa.

Kuva mu mwaka w’i 2010,FIFA yasabye magazine France Football ko iki gihembo cyahinduka cyikitwa FIFA Ballon d’or kikajya gitangwa na FIFA nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi,hagendewe ku masezerano yasinywe hagati ya Amaury Sport Organisation na FIFA,yemeza uburyo urutonde rw’abakinnyi bitwaye neza rwajya rukorwa bigizwemo uruhare n’ibihugu 208 byari bigize FIFA (aha ni mbere Sudan y’amajyepfo itarinjiramo ngo ibe iya 209).

Ayo masezerano yavugaga ko ibi bihugu bihagararirwa n’abantu 208 bashinzwe gutoranya bo mu bihugu bigize FIFA,abakapiteni 208 n’abanyamakuru 208 bahagarariye abanyamuryango ba FIFA.

Ku rutonde rw’abakinnyi 23 batoranywa mbere,hakurwamo 3,bahatanira uhabwa Ballon d’or.Uwa mbere agahabwa amanota 5, uwa kabiri atatu,uwa gatatu agahabwa inota 1,hanyuma ufite amanota menshi ari nawe wa mbere agahabwa Ballon d’or.

Kuva 1956 Ballon d’or yajyaho icyitirirwa France Football kugeza mu mwaka w’2010 yiswe FIFA Ballon d’or,yahabwaga abakinnyi gusa bitewe n’icyo abayishyizeho bari bagamije, ariko FIFA imaze kuyifata yatangiye no guhabwa ikipe y’abagabo, iy’abagore,umutoza w’umugabo n’uw’umugore bitwaye neza mu mwaka.

Kuva mu mwaka w’1956,abakinnyi bamaze guhabwa Ballon d’or ni 43,usibye abayitwaye inshuro ebyiri zikurikiranye nka Kevin Keegan(Hambourg SV):1978,1979; Karl-Heinz Rummenigge(Bayern Munich):1980,1981 na Marco van Basten(AC Milan):1988,1989;nyuma ya Michel Platini (Juventus) waciye agahigo ko kuyitwara bwa mbere inshuro eshatu zikurikiranye:1983,1984,1985; agakurikirwa na Lionel Messi(FC Barcelona) nawe umaze kuyitwara gatatu yikurikiranya mu mwaka w’i 2009,2010 n’uw’i 2011,n’uyu mwaka nabwo ari ku rutonde rw’abashakishwamo uzayihabwa.

Lionel Messi

Michel Platini

Abakinnyi bayihawe bakiri bato ni Ronaldo Luis Nazário de Lima ku myaka 21 mu mwaka w’i 1997 na Michael Owen ku myaka 21 mu mwaka w’i 2001.

Ronaldo

Owen

Uwayihawe akuze cyane ni Stanley Matthews wayihawe bwa mbere igitangira gutangwa mu mwaka w’i 1956 ku myaka 41 y’amavuko.

Matthews wicaye iburyo imbere y’abandi areba
imbere,aha ni mu w’i 1962 muri club néerlandais DWV

Igihugu gifite iyi Ballon d’or ubu ni Argentine kuva mu mwaka w’2010 n’uw’i 2011,Ikipe cyangwa Club iyifite ni FC Barcelona kuva mu mwaka w’i 2010 n’uw’ i 2011.

Inkuru yanditswe na GISA Fausta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*


9 + = 17

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>